Perezida Kagame yazamuye mu ntera abakozi 742 ba RCS, yirukana abandi 296

1000053485
1000053484

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi 742 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, anashyira bamwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yirukana abandi muri uru rwego.Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato, abasuzofisiye n’abawada.Mu ba ofisiye bakuru, abari bafite ipeti rya Superintendent 46 bazamuwe bahabwa ipeti rya Senior Superintendent.Mu ba ofisiye bato, abari bafite ipeti rya Chief Inspector 37 bahawe ipeti rya Superintendent; abari Inspector 18 bahabwa ipeti rya Chief Inspector, mu gihe Assistant Inspector 10 bahawe ipeti rya Inspector.Mu basuzofisiye n’abawada; Senior Sergeant 188 bahawe ipeti rya Chief Sergeant; Sergeant 67 bahabwa ipeti rya Senior Sergeant; Corporal 48 bahabwa ipeti rya Sergeant, naho Warder 328 bahabwa ipeti rya Corporal.Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu bakozi ba RCS, barimo Assistant Commissioner Moses Ntawiheba, Senior Superintendent Christine Aloys Gakuba na Superintendent Josephine Nyiranteziryayo. Hari kandi abandi 22 barimo abasuzofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.Perezida Kagame kandi yasubije mu buzima busanzwe ba ofisiye bakuru n’abato batanu.Muri iri tangazo, hanavuzwe ko hari abakozi ba RCS birukanywe, barimo ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 13, n’abasuzofisiye n’abawada 277. Bose hamwe, abirukanywe ni 296.

1000053485

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *